in

Biravungwa ko Deschamps yasezeye ikipe y’u Bufaransa

Amakuru aturuka mu kinyamakuru cyizewe L’Équipe aravuga ko Didier Deschamps yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus. Uru rugendo rw’imyaka irenga 12 rurangiye nyuma yo kuyobora iyi kipe ku ntsinzi zikomeye mu mateka yayo.

Didier Deschamps yatangiye gutoza Ikipe y’u Bufaransa mu mwaka wa 2012 asimbuye Laurent Blanc. Muri iyi myaka yamaze ku ntebe y’ubutoza, yagaragaje ubuhanga budasanzwe bwatumye abasha kuyobora Les Bleus ku gikombe cy’Isi cya 2018 ndetse no kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, aho batsinzwe na Argentina kuri penaliti.

Deschamps yabaye umwe mu batoza bake ku isi babashije gutwara Igikombe cy’Isi nka kapiteni w’ikipe ndetse no nk’umutoza. Muri 1998, yayoboye u Bufaransa nk’umukinnyi akabafasha kwegukana icyo gikombe, ndetse mu 2000 afasha bagenzi be gutwara Igikombe cy’u Burayi. Aya mateka yamugize umwe mu bantu bazahora bibukwa mu mupira w’amaguru.

Nubwo Deschamps amaze igihe cy’ubudasa atoza Les Bleus, amakuru avuga ko yafashe icyemezo cyo kwegura mu rwego rwo guha umwanya undi mutoza ufite icyerekezo gishya. Gusa kugeza ubu, nta tangazo ryemewe rirashyirwa ahagaragara n’umutoza cyangwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF).

Bamwe mu bantu bashobora gusimbura Deschamps harimo Zinedine Zidane, wigeze kugaragaza ubushake bwo gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Zidane, wahoze atoza Real Madrid, amaze kubaka izina rikomeye mu gutoza, aho yegukanye UEFA Champions League inshuro eshatu zikurikiranya hamwe n’ibindi bikombe bikomeye.

Ikipe y’u Bufaransa izakomeza guhatanira kuba imwe mu makipe akomeye ku isi, ifite impano nshya nka Kylian Mbappé, Aurelien Tchouaméni, na Eduardo Camavinga. Kugenda kwa Deschamps ni intangiriro y’igihe gishya, aho abakunzi ba Les Bleus batekereza icyerekezo gishya cyashobora kuzana indi ntsinzi mu bihe biri imbere.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United mu ihurizo rikomeye ryo kubahiriza amategeko y’Ubukungu

Marcus Rashford yageze mu Butaliyani