in ,

Biravugwa Ko Umunyamakuru Anita Pendo Yaba Agiye Kwibaruka Umwana Wa Gatatu

Umunyarwanda yaragize ati “nta nduru ivugira ubusa.” Imiterere ya Anita Pendo muri iyi minsi iri kwibazwaho na benshi mu bafana be, aho bamwe batangiye gukeka ko yaba atwite umwana wa gatatu.

Hashije iminsi umunyamakuru akaba Mc ndetse n’umu DJ, Anita pendo ashyira amafoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza umubyibuho udasanzwe ariko kandi anagaragaraza inda ye yabaye nini bigatuma bamwe bibaza niba ari umubyibuho cyangwa niba yaba atwite.

Amafoto ya Anita muri iyi minsi atera abafana gukeka ko yaba atwite

Ibyo gutwita kandi bigaturuka ku kuba Anita asigaye yifotoza afashe ku nda, bamwe bagakeka ko yaba ahisha inda cyangwa se akaba yishimiye kuba yarongeye gutwita.

Anita Pendo akunze kwifotoza afashe ku nda.

Anita Pendo asanzwe ari umudamu w’abana babiri b’abahungu yabyaranye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Danda.

Bamwe mubafana bakomeje gukeka ko Anita Pendo yaba atwite bitewe n’imiterere ye muriyi minsi, bakaba bakunze kubikomozaho batanga ibitekerezo ku mafoto agenda ashyira ku mbuga nkoranyambaga gusa Anita Pendo akaba nta kintu aratangaza kuraya makuru.

Bamwe mu bafana ntago bashira amakenga Anita Pendo

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI : Umunyamakurukazi sandrine isheja yafashwe n’ikiniga ubwo yasezeraga kuri mugenzi we Arthur

Issa New Boy AKA “Inyogo Ye” Yamaze Kugera i Kigali/Byamurenze (Video)