Hari amakuru avuga ko umuyobozi mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, UWAYEZU Jean Fidele yaba yamaze kwegura ku nshingano ze muri iyi kipe.
Nk’uko tubikesha Radio Flash Fm mu kiganiro cy’imikino kizwi nka Programe “Umufana” ngo uyu muyobozi yasezeye ku munsi wo ku wa kane mu myitozo.
Flash Fm ikomeza itangaza ko uyu muyobozi yasezeye abagize Rayon Sports bose, aho yababwiye ko yeguye ku nshingano ze kubera kutamufasha.
Twagerageje kubaza umuvugizi wa Rayon Sports, NKURUNZIZA Jean Paul gusa ariko ntibyadukundira.
Rayon Sports ntago yari yatangaza ubwegure bw’uyu muyobozi, igihe bazabitangaza tuzabibamenyesha.