in

Biratangaje: Umusaza w’imyaka 83 yakoresheje isanduku azashyingurwamo ayibika iwe mu nzu, gusa yavuze impamvu yabyo itangaza benshi

Umusaza w’itwa Ngarambe Straton w’imyaka 83 washakanye na Nezzia Mukaruteranyo bo mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Mutusa, avuga ko yikoreshereje isanduku azashyingurwamo.

Uyu yavuze ko yabaye mu ngabo za Kayibanda, ngo yarebye kure asanga akwiye kwitegura uburyo azashyingurwamo.

Aganira n’umunyamakuru wa FlashTV/Radio, dukesha iyi nkuru yavuze ko yabikoze ku mugaragaro ntawe yihisha.

Yagize Ati “Ubu narayikoze, iri hano irabitse. Niba barabibabwiye ntibabeshye, nayikoresheje ku mugaragaro, hano haruguru, umwana naranamwishyuye.”

Yirinze kuvuga amafaranga yayikoreshejeho gusa avuga ko uwagenda mbere ye n’umugore we yayishyingurwamo.

Avuga icyabimuteye , yavuze ko “yagendeye kukuba na mbere umusaza witeguraga gupfa yaraguraga ikirago azashyingurwamo, Uyu musaza avuga kandi ko yanakoresheje umusaraba w’icyuma gusa ngo ntarawuzana iwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Al Nassr na Cristiano Ronaldo bakomeje gutsikamira amakipe_ AMAFOTO

Umwe muri ba bagore barwaniye umugabo mu Biryogo kandi byari imikino asobanuye ibyo babajijwe na RIB ubwo bahamagazwaga uko ari 3(Videwo)