Amou Jaji, umusaza w’imyaka 87 ukomoka muri Iran amaze imyaka 67 atikoza ikitwa amazi ku mubiri we. Jaji atunzwe gusa no kurya ibyo atoragura ku muhanda.
Jaji yizera ko aramutse yoze yahita arwara, ibi bikaba byaratumye ahagarika koga mu myaka myinshi ishize. Avuga kandi ko aramutse yose byatuma agira umwaku bishobora kumuviramo urupfu.
Uyu musaza wibera mu butayu bwa Iran, atunzwe nibisigazwa by’inyama atora ku mihanda. Anywa kandi amazi y’ibiziba agenda areka mu mihanda. Uyu musaza kandi akunda kunywa itabi ariko akanywa itabi rikozwe mu mase y’inka yumye aho kunywa itabi risanzwe.
Ubuzima bwe bwatumye abashakashatsi bahaguruka bajya kureba uko ubuzima bwe buhagaze gusa batungurwa no gusanga amagara ye ari ntamakemwa. Abaganga bakoze ibizami bitandukanye maze batungurwa no gusanga nta ndwara ikanganye abana nayo cyangwa se udukoko.
Abashakashatsi kandi bavuze ko nta kibazo kindi afite giterwa n’umwanda ugereranyije n’uko abaho. Muganga Gholamreza Molavi, yavuze umubiri wa Jaji waremye ubudahangarwa bitewe n’uko abayeho.