in

BIRATANGAJE : Umukecuru yashyinguwe mu buryo budasanzwe (AMAFOTO)

Umukecuru yashyinguwe n’abana be ndetse n’abuzukuru be mu buryo budasanzwe bakurikije ibyifuzo bye .

Umwe mu buzukuru  b’uyu mukecuru witwa Scott Roundtree abinyujije ku rubuga rwa tik tok  yasangije abamukurikira uburyo butangaje bashyinguyemo nyirakuru  , aho bamushyinguye mu isanduku ikozwe mu ishusho ya M&M mu busanzwe izwiho gukora chocolate (Shokora) ziryoha n’ibindi byo kurya biryohereye ,

Iyo sanduku ikaba yari iriho utwo kurya duto turyohereye turiho amazina y’abana be  n’abuzukuru be ,ndetse ikaba yanururukijwe mu mva utwo two kurya tukiriho ariko kandi hanariho ingofero 2 nazo zifite ikarango cy’uruganda rwa Mars (M&M) .

 Ubwo yasangizaga abamukurikira ay’amafoto ,umwuzukuru we yagize ati:” Nyogokuru , mutima wanjye , ubu waruhuka mu mahoro , ndagukunda , ikindi wari mu kuri  twese twakunze isanduku yawe”

Uyu mukecuru yashyinguwe mu buryo budasanzwe
Uyu mukecuru yashyinguwe mu buryo budasanzwe
Isanduku ye yari iriho utwo kurya turyohereye twanditseho amazina y'abana be n'abuzukuru be
Isanduku ye yari iriho utwo kurya turyohereye twanditseho amazina y’abana be n’abuzukuru be
Abana be bari bambaye imyambaro igaragaza ikirango cya Mars ,Incorporated (M&mM)
Abana be bari bambaye imyambaro igaragaza ikirango cya Mars ,Incorporated (M&mM)

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera Ines / Umugabo we yatanze ubuhamya bukomeye (AMAFOTO)

Ibyo umupfumu Salongo yakoze ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United byatumye benshi bacika ururondogoro