in

Biratangaje: umugore arashinjwa gutera inda abandi bagore

Umugororwa ufite ibyiyumviro bya kigore ariko w’umugabo arashinjwa ko yateye inda abagore bari bafunganwe muri gereza imwe ,aho byari bizwi ko ari umugore.

Mu 2020, nibwo uyu Demi Minor yatangiye urugendo rwo guhindura igitsina cye, uwari asanzwe ari umugabo atangira gufatwa nk’umugore, ndetse aza no kuvanwa muri gereza y’abagabo ajyanwa mu y’abagore iri muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora akigera muri iyi gereza, Minor yatangiye kujya agirana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore bari bafunganywe, biza kugaragara ko hari abagore babiri yateye inda.

Ibi byatumye hafatwa icyemezo cy’uko Minor asubizwa muri gereza y’abagabo, ibyo avuga ko ari ‘igihano gishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga’ akifuza ko gisubikwa.

Minor w’imyaka 27, kuri ubu ari kurira ayo kwarika nyuma yo guhindurirwa gereza akajyanwa mu y’abagabo, ibyo avuga ko ari uguhungabanya uburenganzira bwe kuko yiyumva nk’umugore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shitani yazamutse: abantu bishwe n’ubwoba kubera imizimu

Urukundo rwa Nana wakinnye muri city maid na fiancé we ruragurumana uko iminsi yicuma (video)