Umugabo wubatse yahimbye indi konti kuri facebook ashyiraho ifoto itari iye ateretana n’ umugore we kugeza bahanye rendez-vous bahurira muri hoteli saa mbili z’ ijoro.
Nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru aregialedis.com uyu mugabo n’ uyu mugore bari basanzwe bandikirana kuri facebook. Umugabo akora indi konti y’ ibanga asaba ubushuti umugore we kugira ngo arebe ko ari umwizerwa.
Bahise batangira guteretana ariko umugore ntabwo yari aziko uwo bateretana ari umugabo we.Byageze aho umugabo akajya asaba uyu mugore kumwoherereza amafoto ye yambaye ubusa umugore akayafotora akayohereza.
Haciyeho iminsi uyu mugabo yasabye uyu mugore ngo basohokane muri hoteli saa mbili z’ ijoro abona umugore arabyemeye.
Ku munsi wo guhurira muri hoteli , umugore yakoze akazi ko mu rugo bwangu, arangije ahamagara umugabo we kuri telefone abwira ko afite gahunda yo kujya gusura sekuru. Umugabo arabyemera ati “ubansuhurize”.Umugabo yageze mbere muri hoteli afata icyumba, abwira ushinzwe kwakira no kuyobora abinjira muri hoteli ati “umugore uza abaza icyumba ndimo muhamurangire ansangemo”.
Umugore n’ amashyushyu menshi yagiye kuri hoteli amaguru adakora hasi, afunguye icyumba asanga ni umugabo we uryamyemo akubitwa n’ inkuba.
Umugabo ati “Cherie urakora iki hano ? Aha niho kwa sogukuru wawe ?”. Umugore yihagararaho ati “Ahubwo wowe urambwira icyo waje gukora hano ?”.
Umugabo akuramo telefone amwereka ikiganiro bagiranye n’ amafoto yagiye amwoherereza yambaye ubusa, umugore aca bugufi arapfukama asaba imbabaza