Mu gihe isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ku mugabane w’iburayi ryarangiye, ryasize amwe mu makipe yeshyeje uduhigo andi nayo abihombeyemo nk’ikipe ya Arsenal, ndetse abakinnyi bamwe na bamwe bakaba baratunguwe n’ibyababayeho bitewe n’ibyavugwaga, urugero rufatika ni rutahizamu w’ikipe ya Arsenal umunya Chili Alexis Sanchez watunguwe no kubona asigaye mu ikipe ya Arsenal. Icyari gisigaye ni ukuganirizwa n’umutoza Arsene Wenger kugirango amugarurire icyizere maze bongere bafatanye urugendo rurerure rw’iyi saison. Gusa icyari cyitezwe n’ikiganiro Arsene Wenger yagombaga kugirana n’uyu musore kugirango bagire ibyo bumvikana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The times aravuga ko Wenger yaganiriye na Sanchez kugirango amenye niba azamukinisha cyangwa uyu musore adashaka gukina azategereza isoko ryo mu kwezi kwa mbere, bityo uyu musaza akamenya uko ari bubyitwaremo. Mu kiganiro cyamaze amasaha atatu biravugwako Arsene Wenger yatsinze urugamba rwo kumvisha Alexis Sanchez ko amutezeho byinshi ndetse ko yifuza kumubona agaruka mu ikipe bityo uyu munya Chili nawe akaza kuva kwizima akemera kuguma mu ikipe ya Arsenal ndetse agafatanya na bagenzi be nyuma y’ibihe bikomeye yagize byo gushaka kugenda ariko bikanga.