in

Biratangaje nubwo bwose bavutse bafatanye umwe muri bo yatangaje ko afite umukunzi kandi bazabana(amafoto)

Biratangaje nubwo bwose  bavutse bafatanye umwe muri bo yatangaje ko afite umukunzi kandi bazabana.

Umwe mu mpanga 2 zavutse zifatanye zifite imyaka 21,yemeje ko amaze amezi 18 akundana n’umukunzi bahuriye ku rubuga rwa Hinge gusa avuga ko umuvandimwe we bafatanye ari ’umwana mubi.

Uyu mukobwa yerekanye uburyo akundana n’uwo musore kandi mugenzi we bafatanye atabishaka.

Carmen na Lupita Andrade bavukiye muri Mexico,bafite imyaka 21, basubije ibibazo byinshi mu kiganiro cyo kuri YouTube bari basabye ababakurikiye kubabaza icyo bashaka cyose.

Aba bombi babajijwe ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibyo bakunda ndetse n’amashuri yabo, ibitekerezo ’bidakwiriye’ bakiriye na gahunda zabo z’ejo hazaza.

Aba bakobwa, batuye i Connecticut muri USA kuva bafite imyaka ibiri, bafatanye mu gituza. Bafite amaboko abiri abiri, ariko bafite amaguru abiri gusa,aho Carmen agenzura ukuguru kw’iburyo na Lupita ukw’ ibumos.

Aba bavandimwe byari byitezwe ko bazabaho iminsi itatu gusa nyuma yo kuvuka mu 2002, babwiwe ko kubatandukanya bishobora kubaviramo gupfa cyangwa imyaka myinshi bari mu bitaro by’indembe.Ababyeyi babo bahisemo rero ko babaho bafatanye kandi bamenyereye kubahomuri ubwo buryo- harimo n’uburyo bwo kuyobora ubuzima bwabo dore ko Carmen afite umukunzi.

Uyu Wambaye lineti niwe watangaje ko afite umukunzi

Gukundana aba ari ’inzira yo kwiga kuri buri wese,’ nk’uko Carmen abitangaza ngo amaze umwaka n’igice asohokana n’umukunzi we ubu, nubwo atigeze amuvuga izina cyangwa ngo agaragaze ifoto. Yabwiye abantu ko inshuti ye ari nk’inshuti magara kandi urukundo rwabo rutaganisha mu gutera akabariro kandi ko ari byiza kuriwe.

Aba bombi ngo bahuriye ku rubuga rwo guhuza abashaka gukundana Hinge,bakagirana urukundo rukomeye.

Carmen yavuze ko atajya ahisha ibijyanye n’ubuzima bwe ariko akemera ko yasanze ’biteye ipfunwe’ kwerekana ko yavutse ari impanga ifatanye n’umuvandimwe we ku mwirondoro we.

Impanga ye Lupita, ariko, ngo ibona ibyo gukundana mu buryo butandukanye na Carmen aho yatuye ko idashishikazwa no gukundana nabo badahuje igitsina n’andi marangamutima y’urukundo.

Carmen yagize ati: ’Ngiye gushyira umucyo kuri buri kintu … Byari inzira yo kwiga kuri buri wese [gukundana n’umukunzi we]. Biragaragara ko twagombaga kuganira ku mbibi zimwe na zimwe yaba inziza n’izitari nziza.

Carmen yavuze ko gushyingirwa bitaza ku isonga mu bitekerezo bye kuko afite ’21 gusa’ ariko akemera ko yahitamo kugira umwunganizi kuruta gushyingirwa.

Babajijwe mbere niba barigeze bashaka gutandukana, bombi bavuze ko batigeze babitekereza kuko ngo niyo kubabaga byari kugenze neza bari kumara imyaka myinshi bavurwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mwizero innocent
2 years ago

Ivyobintu ntivyokunda kumuntu arongora abafatany kwl

Mu buryo butunguranye byagaragaye ko umunsi Rayon Sports ikina na Kiyovu abakinnyi ba Rayon Sports bari bambaye amakabutura adasa

“Agahinda karakanyagwa” videwo igaragaza abafana ba Rayon Sports bitangiriye itama yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga