Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda abakozi ba banki nkuru y’igihugu bagera kuri 77 ikirego cyabo cyagejejwe mu nkiko bakurikiranyweho ibyaha byo kugabanya imyaka bakoze mu mwaka wa 2015.
Abakozi ba banki bakurikiranyweho ibyaha byo guhindura imyaka bivugwa ko babikoze bagamije kugira ngo barenze igihe bazamara mu kazi gusa ibi byamenyekanye ubwo banki yabo yavumburaga ko imyaka bandikishije basaba akazi itandukanye niyo bafite ubu bandikishije kw’irangamuntu nshya.
Ubundi mu gihugu cya Uganda umukozi ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 60 ariko aba bakozi bo bamaze kugabanyaho imyaka igera kuri 4 bivuze ko bazahabwa ikiruhuko cy’izabukuru bafite imyaka 64 y’amavuko.
Mu gihugu cya Uganda hari amakuru avuga ko hari abandi bakozi benshi bagabanyije imyaka mu gihe hatangwaga indangamuntu nshya.