in

Biratangaje: Muri America gusangira n’umuherwe biri kwishyurwa akayabo k’amafaranga

Muri America i San Francisco haravugwa inkuru y’ipiganwa riba buri mwaka  ryo gusangira n’umuherwe ukomeye muri Amerika witwa Warren Buffett.

Abapiganwaga batangiye batanga ibihumbi 25$, nyuma haje kuza umuntu uhita atanga akayabo kangana na 19, 000, 100$, aho ariwe wahise wegukana gusangira n’uyu muherwe.

Iki gikorwa cyo gusangira n’uyu mukire, gitegurwa na eBay ku bufatanye Glide Foundation, umuryango udaharanira inyungu ugamije kurwanya inzara, ubukene no kwita ku batagira aho baba.

Iki gikorwa cyiri kuba ku nshuro ya nyuma, dore ko nyuma yo gusangira na Warren kizahita gihagarara.

Iki gikorwa cyatangijwe na Susie Buffett wahoze ari umugore wa Warren mbere y’uko atabaruka mu 2004.

Warren Edward Buffett ni umwe mu bantu batunze amafaranga menshi Isi ifite dore ko umutungo ungana na miliyari 93,4$.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umupolisi yirasiye umuhungu we w’imyaka icumi nyuma yo kumwibeshyaho

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yahishuye amazina y’umwana wabo