in

Biratangaje: Miss wa Ukraine yatangaje benshi ubwo yavugaga ukuntu yagiye ku rugamba atwite(amafoto)

Biratangaje Miss wa Ukraine yatangaje benshi ubwo yavugaga ukuntu yagiye ku rugamba atwite.

Anastasiia Lena wabaye Miss Ukraine mu 2015 yahishyuye ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye nyuma y’igihe ari ku rugamba mu ntambara n’u Burusiya.

Uyu mukobwa uherutse gutungurana akigaba ku rugamba igihugu cye kiri kurwanamo n’u Burusiya, yongeye gutungura abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yitegura kwibaruka.

Anastasia w’imyaka 31, ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine ari mu ba mbere bafashe imbunda biyemeza kurwanirira igihugu cye.Inshuro nyinshi ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yakunze gusangiza abamukurikira amafoto ari ku rugamba.

Nyuma y’amezi umunani u Burusiya buteye Ukraine, uyu mukobwa yahishuye ko yarwanye urugamba atwite ndetse kuri ubu yitegura kwibaruka imfura ye.

Anastasiia yabaye Miss Ukraine mu 2015, uwo mwaka ahagararira igihugu cye mu irushanwa rya ‘Miss Grand International’, ndetse anitabira Miss Supranational 2016.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi TakeOff witabye Imana abakunzi be bamuteguriye ikintu kidasanzwe ku munsi wo kumusezeraho

Meddy nyuma yo gutangaza ko agiye gukora umuziki wo guhimbaza Imana The Ben nawe agiye kumwiyungaho