Ibi byumvikana nk’ibidasanzwe ariko ni ukuri. Umugabo w’imyaka 45 yarumwe n’imbwa yazereraga yarakaye cyane maze yihorera kuri iyo nyamaswa ayiruma biyiviramo urupfu.
Uyu mugabo, witwa Justice Aflakpui, uzwi cyane mu baturage nka ‘Efo’ yaruhukaga mu rugo, yishimira divayi yatekeshejwe mu gace, ‘Akpeteshie’muri Ghana ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu ubwo imbwa yazereraga yinjira mu nzu ye ikamuruma ku kaguru, nk’uko murumuna we yabitangaje. .
Nkuko byavuzwe na murumuna wa Justice, “yari afite ububabare nyuma yo kurumwa n’imbwa”.
Ati: “Kubera uburakari, yirukankanye imbwa yari yamurumye yirukira mu gihuru cyari hafi aho kugira ngo yihorere. Ku bw’amahirwe kuri we, yarayifashe, arayiniga, arayiruma biyiviramo urupfu ”.
Nk’uko Victor, murumuna wa Justice abivuga, ngo yahise asiga imbwa agaruka gukomeza kunywa
Ati: “Numvise imbwa itontoma ifite ububabare bwinshi kandi mu minota mike, ntiyongera kumoka. Nagiyeyo kugira ngo ndebe uko byagenze nsanga imbwa yarapfuye – ifite ifuro mu kanwa. ”