in ,

Biratangaje: Hagaragaye umugore wa mbere muto ku Isi ufite umwuzukuru ku myaka 27 gusa y’amavuko

Mu buzima busanzwe abantu benshi ku Isi tumenyereye ko abantu bagira abuzukuru baba bakuze mu myaka ndetse basheshe akanguhe gusa hagaragaye umugore ukiri muto cyane ufite umwuzukuru ku myaka ye 27 gusa y’amavuko.

Umugore witwa Ogallo Moline ukomoka ku mugabane w’Afurika mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya ku myaka ye 27 y’amavuko yamaze kubona umwuzukuru we wakibaza uti byagenze gute Ogallo Moline ku myaka 13 gusa y’amavuko yari yaramaze kwibaruka umwana we wa mbere w’umukobwa none umukobwa we na we yamaze kwibaruka atarageza imyaka 15 y’amavuko.

Ubu Ogallo Moline w’imyaka 27 gusa y’amavuko afite umwuzukuru akaba ari bintu bitangaje kumva umuntu ukiri muto afite umwuzukuru we wa mbere mu gihe hari abantu bagira imyaka igera kuri 40 y’amavuko bataragira abuzukuru none Ogallo Moline afite umwuzukuru ku myaka 27 gusa y’amavuko.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gahinda kenshi, ibyamamare bitandukanye byafashe mu mugongo Bruce Melodie wasezeye bwa nyuma kuri Nyirakuru – AMAFOTO

Harimo iy’umunyafurika: Abakinnyi 5 baconga ruhago batunze imodoka zihenze muri 2023 – AMAFOTO