Birasekeje! Umukinnyi wa FC Barcelona yasize bagenzi be mu kibuga ajya mu bwiherero amarayo iminota irenga 9 abandi bari gukina.
Mu mukino wa UEFA Champions League wahuzaga FC Barcelone na FC Porto, Lamine Yamal yasize bagenzi be mu kibuga ajya mu bwiherero bituma hashira iminota icyenda iyi kipe yo muri Espagne ikina ituzuye.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Ukwakira 2023, ni bwo haklinwaga imikino y’umunsi wa kabiri w’amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).
FC Barcelone yari yerekeje muri Portugal ku kibuga Estadio do Dragao cyakirirwaho imikino ya FC Porto biri mu itsinda rimwe mu mukino wari uhanzwe amaso na benshi.
Lamine Yamal Nasraoui Ebana ukina asatira izamu anyuze iburyo ari mu bakinnyi 11 babanjwe mu kibuga n’umutoza wa FC Barcelone, Xavier Hernández.
Uyu mukinnyi ukiri muto yandikiwe ko yakinnye iminota 80 mu kibuga ariko mu by’ukuri si ko byagenze kuko icyenda muri yo yayimaze hanze y’ikibuga ntawamenye ikibazo afite.
Mu gihe abakinnyi bari bafashe akaruhuko gato ku munota wa 70, Lamine yagiye gukoresha ubwiherero agumayo ndetse ntiyasimbuzwa mu gihe cy’iminota icyenda FC Barcelone iri gukina ituzuye.
Ku wa 81 nibwo yasimbujwe Marcos Alonso ariko nyuma biza kumenyekana ko yagize ikibazo cy’uburwayi butuma atagaruka mu kibuga.
Nubwo byamugendekeye bityo mu mukino, Lamine yanditse amateka yo kuba umukinnyi muto ukinnye Champions League ku myaka 16 n’iminsi 83 akuyeho agahigo ka Celestine Babayaro ko mu 1994-95.
Lamine Yamal w’imyaka 16 kandi amaze igihe gito yongereye amasezerano muri FC Barcelona azamugeza mu 2026 aho uzashaka kugura amasezerano ye azatanga miliyari 1$.
Gusohoka mu kibuga abakinnyi bagasigara ari 10 ntacyo byangije ku mukino kuko n’ubundi iyi kipe yo muri Espange yirwanyeho kugeza yegukanye amanota atatu y’umukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Ferran Torres mu mpera z’igice cya mbere.
Torres yafashije FC Barcelone yinjiye mu kibuga asimbuye rutahizamu, Robert Lewandowski, wavuye mu kibuga hakiri kare cyane kubera imvune yagize itamwemerera gukomeza.
Muri uyu mukino kandi Pablo Martín Páez Gavira ‘Gavi’ yahawe ikarita itukura ku munota wa nyuma amaze kubona iya kabiri y’umuhondo mu mukino.
FC Barcelone iyoboye Itsinda H n’amanota atandatu, igakurikirwa na FC Porto ifite atatu inganya na Shakhtar Donetsk mu gihe Royal Antwerp itarabona inota iri ku mwanya wa nyuma.