Abahanga mu myitwarire ya Muntu bemeza ko uburyo umuntu yicara asobekeranyije amaguru cyangwa akagereka akaguru ku kandi, ari kimwe mu bishobora kugaragaza imyitwarire y’umuntu n’uko yiyumva muri we muri ako kanya.
Inkuru z’ubushakashatsi zanditswe n’imbuga zo kuri murandasi nka Times of India, TutorialsPoint na Toastmasters zigaragaza ko uburyo umuntu asobekeranya amaguru bushobora kugaragaza ko yisanzuye kandi yifitiye icyizere, cyangwa ko afite ikintu arimo kwirinda, n’ikimubangamiye.
Hari uburyo butatu bwo kwicara usobekeranyije amaguru:
1. Kwicara usobekeranyije ibirenge gusa
2. Kwicara ugeretse akaguru ku kandi
3. Kwicara ugeretse akaguru ku kandi wanditse kane
1. Kwicara usobekeranyije ibirenge gusa
Abantu bakunda kwicara basobekeranyije ibirenge gusa, ikinyamakuru Times of India kivuga ko bishobora kuba ikimenyetso kerekana ko uri umuntu ukunda ibintu bisobanutse, bisirimutse kandi ukaba udakunda kugendana n’ibiguruka (kuba biri hanze). Ukunda kwihatira kuba icyitegererezo no kuzamura abandi.
Ukunda gushyira imbere umurimo unoze kandi ugakongeza n’abandi umuhate wo kugera ku ntego zawe. Ntabwo ukunda kwirekura mu buryo bworoshye, ariko ukagira ubushobozi bwo gutuza no kudakangarana imbere y’ikibazo icyo ari cyo cyose, ibi bikabera n’abandi urugero.
Ntabwo urakazwa n’ubusa kandi ukunda kugaragaza ko wiyizeye. Ntiwihuta mu gufata ibyemezo cyangwa kusa ikivi (kurangiza inshingano); kubera ko unyuzwe n’igihe ubuzima bugushyira imbere. Ibi bishobora guterwa no kuba icyo bigusaba gusa kugira ngo wuse ikivi, nta kindi usibye kuba uhibereye kandi unyuzwe n’umwuka uhari.
Urangwa no kwitondera uburyo ugaragara mu ruhame, ugashishikazwa no guseruka mu buryo bugendanye n’aho uri.
Abantu barakwizera kubera ko ufite ubushobozi bwo kutagaragaza ubwoba kandi ukaba uzi gutega amatwi. Ntukunda gusangiza abandi imigambi cyangwa gahunda zawe.
2. Kwicara ugeretse akaguru ku kandi
Niba ukunda kwicara ugeretse akaguru ku kandi, ni ikimenyetso cy’uko ushobora kuba uri umuntu uzi kuganira kandi ukaba ushobora kwinjira mu biganiro ibyo ari byo byose. Wihatira kumva abandi no kwishyira mu mwanya wabo kuko udakunda gucira abandi imanza. Ureba kure kandi ukaba ukunda ubugeni n’ubuhanzi.
Ikindi kandi ntukunda kwamamaza ibitekerezo byawe, urigengesera, kandi ukaba ugorwa no kwizera abantu. Ushobora kuba uri umuntu utinda kwakira abantu bashya mu buzima bwawe kandi ntupfa kuva ku izima. Ugira igikundiro, kandi ntukunda kwibonekeza. Uhobera ubuzima n’ibyiza byabwo.
Ugwa neza ariko ntupfa gucudika n’uje wese, akenshi urangwa no kuba uri kumwe n’abantu muhuza ibitekerezo cyangwa abo imisusire yabo izagufasha gutera imbere mu buzima. Ntabwo wabaswe no kujya mu minsi mikuru, ahubwo urangwa no gushishoza ukanatekereza cyane.
Uhora wiyungura ubwenge, ukanezezwa n’ubuzima bw’isi y’imbere muri wowe kurusha ubw’isi yo hanze. Ukunda kwigisha abandi.
Uha agaciro ibyifuzo by’abo mubana kandi ugahora ushaka gutanga ubufasha. Kabone n’iyo waba udakunda kuvuga cyangwa kwirekura mu bitekerezo nk’abandi, ntibikubuza kugira umuhatew’intangarugero.
Ku rundi ruhande ariko, abo mubana bishobora kubabera inzitizi kwirekura kuri wowe kubera ko nawe udakunda kwirekura. Ushobora kuba ukeneye kwimenyereza kwirekura ku bandi no guca bugufi igihe urimo kugaragaza amarangamutima yawe.
3. Kwicara ugeretse akaguru ku kandi wanditse kane
Niba ukunda kwicara ugeretse akaguru ku kandi usa n’uwanditse umubare kane (4), mu miterere yawe ushobora kuba uri umuntu wiyemera mu mitekerereze, ukomeye kandi ukunda kuyobora abandi. Ikindi kandi, werekana ko ushoboye, wisanzuye, wihagije kandi wifitiye icyizere. Ushobora no kuba uri umuntu ugendera mu mwuka cyane.
Ukunda kuba ahantu hawe bwite wisanzuye. Ikindi kandi wemera ko buri kintu gifite umwanya n’igihe byacyo. Imbere yawe, buri kintu kigengwa n’imbaraga zitagaragara. Kuri wowe, uko ugaragara hanze bifite akamaro cyane. Kubera iyo mpamvu, ukunze guhora wambaye neza kandi ugashishikariza n’abandi muri kumwe kubigenza batyo.
Kuba witanga kandi uhora ushaka kwiteza imbere, bituma ushyira ibitekerezo byawe n’imbaraga mu kuziba ibyuho uhuye nabyo mu buzima. Wiha ingamba kandi ugakoresha uburyo bwose dushoboka kugira ngo ugere ku ntego.
Umurimo wawe n’amasomo wize biza ku mwanya wa mbere, ibyo bigatuma wishimira ibintu bituma habaho ibyo gukora bishyashya bikakurinda guhora mu bintu bimwe.Uharanira kwigira kandi ukagira ubwitange kuko icyo ushyira imbere ari ukuba umuntu uteye imbere biturutse kuri we.
Ufite ubushobozi bwo kujya impaka zubaka no guhatana. Ntutinya kuvuguruza ibitekerezo bihabanye n’ibyawe. Ariko mu mutima wawe, uri n’umuntu woroshye kandi ugwa neza, nubwo atari kuri bose.
Niyo waba uri mu bihe bitoroshye, ntabwo ucika intege, ukomeza kubera umudahemuka uwo mubana, kubera ko ufite ubushobozi bwo kudaheranwa n’ingorane. Wihatira kuba ntamakemwa mu mubano, ariko hari igihe bikugora kubona ibintu mu buryo bumwe n’ubwo uwo mubana kubera impamvu zitumvikana cyangwa kubera ibyo mudahuje.
Amarangamutima ashobora kubangamira uburyo ubona ibintu mu mubano wanyu mu minsi ya mbere, ariko uko igihe kigenda gishira ugomba kwiga kubyakira, kimwe nuko ushobora gusanga utabibasha.