in

Birabe ibyuya: Sadio Mane yashyizwe mu bihano ndetse bishobora no kwiyongera

Nyuma y’uko Sadio Mane akubise ingumi Leroy Sane, ikipe ya Bayern Munich yamaze kumuhanisha kumuhagarika umukino umwe, bazahura na Hoffeneim.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Buyern Munich yemeje ko Sadio Mane atazagaragara ku mukino bafitanye na Hoffeneim ku wa gatandatu.

Sadio Mane yatonganye na Leroy Sane mu mukino batsinzwemo na Manchester City, bageze mu rwambariro Mane aramwegera bavugana gato amukubita igipfunsi.

Mane ntabwo ari mu bakinnyi ba Bayern Munich bazakina na Hoffenheim, ndetse azacibwa n’amafaranga ataratangazwa, ibihano kandi bishobora kwiyongera.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umumotari ndetse n’umusaza ufite ubumuga yakoze ku mitima ya benshi kubera ibyo bakoreye mu muhanda(Videwo)

Ibiryo byarabuze pe! Umuhanzi ukomeye yagaragaye ari kurya Ikinyenzi cyokeje ndetse kiriho n’ikirungo (AMASHUSHO)