Birabe ibyuya! Mukansanga Salima yakuwe mu basifuzi bazasifura igikombe cy’Afuruka kubera urwego rwe CAF itishimiye.
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima ari mu basifuzi 5 bakuwe muri 32 n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) bagomba kuzasifura igikombe cy’Afurika.
Mukansanga Salima wasifuye igikombe cy’Isi cy’abagabo ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Abagore yari mu basifuzi bo hagati 32 bari batoranyijwe na CAF gufata amasomo ya nyuma bitegura gusifura igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire muri Mutarama 2024.
Aya masomo yasize abasifuzi batanu barimo Mukansanga Salima baje gukurwamo ku munota wa nyuma bakaba batazasifura iki gikombe.
Bivugwa ko Mukansanga Salima basanze atari ku rwego CAF yifuza kugira ngo abe yasifura imikino y’abagabo.
Hari kandi umusifuzi wanditse izina muri Afurika, Bacary Gassama aho we ngo ashinjwa imisifurire itari myiza mu mikino yose ya CAF.
Undi musifuzi watunguye benshi kuri uru rutonde ni umunya-Zambia, Janny Sikazwe. Uyu we bivugwa ko ashobora kuba yarazize ikosa yakoze mu gikombe cy’Afurika cy’ubushize aho yasoje umukino wa Tunisia na Mali ku munota wa 85 habura iminota 5 ngo umukino urangire.
Umunya-Senegal, Maguete N’diaye n’umunya-Afurika y’Epfo, Victor Gomez bo basanze bafite amakosa menshi mu mikino ya CAF bagiye basifura.