Birabe ibyuya kuri Rayon Sports y’abanyarwanda! Umugi Rayon Sports igiye kujyamo muri Libya wibasiwe n’inkubi y’umuyaga wiswe Daniella aho umaze kwisasira abarenga 150.
Umugi wa Benghazi, Rayon Sports izerekezamo ejo, yaraye yibasiwe n’inkubi y’umuyaga.
Iyi nkubi yiswe Danielle iri guturuka mu nyanja ya Méditerrané.
Ibi bihugu bikora kuri iyi Nyanja biri kwibasirwa kuko Maroc imaze gutakaza abantu basaga 2500 kubera umutingito.
BBC na AFP baravuga ko muri Benghazi hose hapfuye abantu 150 kubera uyu muyaga uheruka no kwica abantu 12 mu Burayi.
Hari imigi n’amashuri byafunzwe, hashyirwaho ibihe bidasanzwe, ibyambu bisaga 5 na byo byafunzwe.