in

Birabe ibyuya, Karim Benzema yasabiwe kwamburwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa

Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yasabye ko Karim Mostafa Benzema yamburwa Ubwenegihugu bw’u Bufaransa nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye Abanya-Palestina mu ntambara na Israël.

Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, intambara yararose hagati ya Israël na Palestine nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bagabye igitero bakica abaturage ba Israël abandi bakabashimuta. Ni ibintu byarakaje Israël maze nayo itangiza ibitero simusiga kuri Palestine aho ikomeje gusuka ibisasu muri Gaza.

Ibi byatumye abantu batandukanye barimo abakinnyi, batangira gutabariza abaturage batuye muri Gaza ngo intambara ihagarare.

Karim Benzema ni umwe mu banditse ubutumwa butabariza abaturage batuye muri Gaza, maze abayobozi bamwe bo mu Bufaransa bahise bamusamira hejuru. Aba barimo Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gérald Dramanin, yatangaje ko Karim Benzema afitanye isano n’imitwe y’abahezanguni ba ‘Muslim Brotherhood’ bashaka gushinga Leta ya Isilamu b’u Burasirazuba bwo hagati.

Aya magambo, ni yo yatumye Senateri Valérie Boyer yandika ubutumwa ku rubuga rwa Twitter, avuga ko niba ibyavuzwe na Minisitiri ari byo, Benzema agomba kwamburwa Ubwenegihugu ndetse n’imidari yose yatwaranye n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Senateri Valérie Boyer yanditse ati “Niba ibyanditswe na Minisitiri ari ukuri dukwiriye gufatira ibihano Karim Benzema. Kumwambura ibikombe n’imidari yatwaye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ndetse no kumwambura Ubwenegihugu.”

Umunyamatego wa Karim Benzema, Hugues Vigier, aganira n’ikinyamakuru Le Parisien yamaganye ayo makuru avuga ko Benzema ntaho ahuriye n’imitwe y’abahezanguni.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ingano y’amafaranga azajya ahabwa umukinnyi w’ukwezi muri Shampiyona y’u Rwanda yatumya benshi bemera ko abakinnyi bazamarana kubera uburyo ari akavagari

Ntwari Fiacre wari umaze imikino 8 adakina, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo gufasha ikipe ye gusezerera Mamelodi Sundowns kubera Penariti yakuyemo