in

Birabe ibyuya! Biravugwa ko ikipe y’igihugu Amavubi ishobora guhaguruka i Kigali ijya guhangana na Bénin idafite umwe mu batoza bayo

Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe y’igihugu Amavubi, ifate rutema ikirere aho igiye kwitegura umukino na Bénin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2023, ishobora kugenda idafite umutoza wungirije Carlos kuko yimwe amasezerano.

Biteganyijwe ko bahaguruka saa Yine z‘ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu gusa ariko haravugwamo ibibazo bitandukanye, aho umutoza wa yo Carlos Alos Ferrer atishimye bitewe na FERWAFA.

Nyuma y’uko yemerewe na Minisiteri ya Siporo ko agomba kongerwa amasezerano, Carlos yatangiye umwiherero atarasinya amasezerano mashya y’imyaka 2 nyuma yo gukomeza gukwepana na FERWAFA.

Yaje kwizezwa ko agomba guhabwa amasezerano mashya ndetse na MINSPORTS imuhemba yamuhaye ibaruwa igaragaza ko yemerewe kongera amasezerano ariko kugeza uyu munsi ntarayahabwa na FERWAFA.

Ibi yarabyihanganiye gusa ariko umutoza Jimmy Mulisa we yamubwiye ko ataza gutoza nta masezerano afite. Carlos yabasabye ko ni ba we nta masezerano bamuhaye ariko umutoza wungirije we akwiye kuyahabwa.

Carlos avuga ko atazi imikino FERWAFA irimo gukina, ndetse abahafi be bavuga ko nta gitutu ari ho ndetse n’akazi ko gutoza Amavubi asa n’uwamaze kugasezera bitewe n’imikorere arimo gukoreramo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku bakunzi b’itsinda rya Kingdom Ministries ryo kuramya no guhimbaza Imana

Inkuru nziza ku banyeshuri bose bifuza kwiga muri Kaminuza