in

Birababaje: umusore yishe inkumi yambitse impeta ikayijugunya yarayitanzeho ibya mirenge.

Umusore yafashe icyemezo cyo kwica umukobwa bakundana nyuma yo kumwambika impeta akayijugunya.Umukobwa w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka i Masvingo muri Zimbabwe yishwe n’umukunzi we azira kwanga icyifuzo cyo gushyingirwa ku munsi wo gutanga impano. Umuvugizi wa Polisi ya Masvingo, Inspector Kudakwashe Dhewa yavuze ko umukobwa Pauline Chiware wo mu Mudugudu Kwangare yishwe n’umusore Vengesai Makura.

Ku ya 26 Ukuboza 2021 ahagana mu ma saa munani z’amanwa, umusore witwa Makura yagiye kwa Pauline maze amwambikirayo impeta undi arayanga imbere y’abantu. Amakuru avuga ko umusore yatekereje ku mafaranga n’ibindi bintu yatanze ku mukobwa yumva ntiyabihara ahitamo guhita amukura ku isi. Andi makuru avuga ko uyu musore mbere yari yirukanye umugore we kugira ngo azabane na Pauline yishe.

Umusore yahisemo gufata umuhini akubita umukunzi we mu mugongo no mu mutwe kugeza apfuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: wa mubyeyi uherutse gukurwa mu mugozi yiyahuye baramutunguye ararira (Video)

Urutonde rw’abakire icumi batunze agatubutse kurusha abandi muri 2022 !