Kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Werurwe nibwo inkongi y’umuriro yatatse inzu y’umuryango w’abantu 7, irashya ndetse bane muri bo bahasiga ubuzima.
Uyu muryango ukomoka muri Nigeria ukaba utuye muri Korea yepfo, wari ugizwe n’abana 3 b’abakobwa, 2 b’abahungu ndetse n’ababyeyi babo, ubwo bose hamwe ni 7.
Umuriro watatse iyi nzu yabo ku isaha ya saa munani, umura iminota 40 ukiri kugurumana.
Abana 4 nibo bahasize ubuzima, abakobwa 2 n’abahungu 2 bahiriye mu cyumba bararagamo kuko inzugi zari zibannye, harokotse ababyeyi babo ndetse n’agakobwa gato k’imyaka 2, aba bana bose bari bari hagati y’imyaka 6 na 11.
Police yo muri ako gace yatangaje ko bataramenya icyateye iyo nkongi y’umuriro, kandi abarokotse bajyanywe kwa muganga igitaraganya.