Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara riherereye mu Karere ka Kayonza, witwa Munyemana Ananias, yasanzwe mu nzu yabagamo yitabye Imana.
Uyu munyeshuri yigaga mu mwaka wa gatatu akaba akomoka mu Karere ka Nyamagabe.
Nk’uko tubikesha IGIHE ngo ababanaga na nyakwigendera bavuze ko mu minsi mike ishize ari bwo yasubiye ku ishuri avuye mu Karere ka Nyanza aho yari yagiye mu biraka ari bwo ngo yahise atangira kuribwa mu nda cyane.
Ubwo bamusabaga kumujyana kwa muganga ngo ubabwiye ko yizeye ko aza kumererwa neza. Bukeye bwaho kuri uyu wa Gatandatu yongeye kuribwa mu nda cyane bajya gushaka moto kugira ngo bamujyane kwa muganga bagarutse basanga yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma nyuma y’uko apfuye atari amaze igihe arwaye.
Yagize ati “Abo babanaga batubwiye ko umunsi ubanziriza uw’ejo yumvaga arwaye ngo bamusabye kumujyana kwa muganga ababwira ko buri bucye ameze neza; nta makuru bigeze batanga yaba mu buyobozi bw’ikigo ahubwo twagiye kumva twumva yapfuye.”
Rukeribuga yavuze ko ibivugwa ko yaba yishwe n’amarozi ari ibikekwa n’abantu ko we ntacyo yabivugaho.