Inkumi z’uburanga zirangajwe imbere nuyu zari zaherekeje Brasil mu gikomeje cy’isi ziri kuririra mu ndege zisubira iwabo.
Igikombe cy’isi kirarimbanije muri Qatar aho ibyishimo bivanze n’amarira ari byose ku bitabiriye iri rushanwa bivuye ku ntsinzi no gutsindwa ariko igitangaje kurushaho ni inkumi z’ikimero zitabiye iy’imikino.
Abakinnyi b’umupira w’amaguru si bo bonyine bakomeje kwandikira izina mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kuko hari n’abafana cyane cyane ab’inkumi barushijeho gutuma iri rushanwa riryoha.
Ivana Knoll wabaye Miss Croatia 2016, wamaze kuba ikimenyabose bitewe n’imiterere y’umubiri we, ubwiza n’uburyo yambaramo butangaje iyo yagiye gufana ikipe y’igihugu ya Croatia, bituma benshi bamugarukaho.