Hari ku isaha ya ssa saba, mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagali ka Nzove, ho mu Karere ka Nyarugenge nibwo impanuka y’imodoka ya picinic ifite ibirango bya RA :170 C ikoze impanuka ikomeye
Iy’impanuka bivugwa ko iyi modoka yavaga kumusozi wa Shyorongi igenda ivuza amahoni mesnhi isa nkiburira abantu kuva mu nzira ariko bikanga bikaba iby’ubusa n’ubundi bikarangira igonze abantu batandukanye barimo abanyonzi ndetse umwe muribo akaba yahise yitaba Imana.
Bivugwa ko hari abanyonzi bagera kuri 2 bakomeretse bikabije ndetse umwe we akaba yahise yitaba Imana mu gihe abandi bantu bagera muri batanu bari muri iyo modoka bo bakomeretse bikabije bakaba bahise bitabwaho ,nubwo kugeza ubwo Btn Tv dukesha iyi nkuru yayisohoraga umubare wabahitanywe n’iyi mpanuka cyangwa abayikomerekeyemo wari utaramenyekana neza.
Abaturage baganiriye na Btn Tv bavuze ko uwari utwaye iy’imodoka ari Imana yamurengeye ,ngo kuko iyo atagira imodoka yo mubwoko bwa kamyo yavaga Nyabyondo ngo ayiginge imutangire batazi uko byari kugenda cyangwa abari guhitanywa n’iyi mpanuka uko wari kuba ungana.