in

Birababaje! DJ Dizzo wari uherutse gutangaza ko yitegura kwibaruka yasanze umwana atari uwe

Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo wari uherutse gutangaza ko yitegura kwibaruka, yasanze umwana atari uwe.

Ibisubizo bya gihanda byafatiwe mu kigo ‘Rwanda Forensic Institut,’ byagaragaje ko mu bizamini bigera kuri bine byafashwe, byasanze umwana DJ Dizzo yitaga ko uwe mu by’ukuri atari uwe.

Muri Kanama 2023, mu birori ‘Ally Soudy & Friends Live Show’ byabereye muri Camp Kigali, nibwo Dj Dizzo yatangaje ko yitegura kwibaruka.

Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, ashima Imana ko agihumeka umwuka w’abazima nubwo bihabanye n’ibyo abaganga bari bamubwiye.

DJ Dizzo w’imyaka 26 ubayeho mu buribwe bw’uburwayi bwa kanseri, yaje kumenya ko umwana atari uwe nyuma y’uko afashe icyemezo cyo gukoresha ibizamini bya gihanga ngo arebe niba umwana ari uwe koko, ibisubizo bigaragaza ko atari uwe.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu Ugushyingo 2023 uyu musore yaje kwibaruka umwana w’umuhungu wanahawe izina rye Mutambuka, amakuru akavuga ko yamubyaranye na Nyiramutima Epiphanie w’imyaka 24.

Icyakora bitewe n’uko ubwa nyuma yaherukaga guhura n’uyu mubyeyi byari muri Mutarama 2023, byatumye DJ Dizzo atangira gushidikanya ku kuri k’uyu mukobwa wari urengejeho amezi abiri kuyo yatekerezaga ko azabyarira.

Impungenge zatangiye kuba nyinshi kuri DJ Dizzo n’abantu be ba hafi birangira bafashe icyemezo cyo gukoresha ibizamini bya gihanga ngo harebwe niba umwana ari uwe.

Ni uko DJ Dizzo yaje gufatisha ibizamini maze mu bizamini bine byose yafashwe habura na kimwe kigaragaza ko yaba ari se w’uwo mwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

X Dealer waregwaga na The Ben yagizwe umwere

Amafoto: Abakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bayakiranye urugwiro