in

Birababaje cyane: Umugore yapfuye ari kubyara impanga nyuma y’iminsi 40 n’umugabo we yitabye Imana (Amafoto)

Umugore yapfuye nyuma yo kubyara abana batatu icyarimwe mu nkambi y’abavanywe mu byabo ya IDP muri Leta ya Borno. Nyuma y’iminsi 40 umugabo we na we yahise yitaba Imana.

Rahma Monguno, umuhungu wa nyakwigendera, Shettima Ali Monguno, ni we watangaje ayo makuru y’inshamugongo.

Ibi yabitangaje tariki ya 23 Nzeri, aho yavuze ko umugabo w’uyu mugore na we yitabye Imana nyuma y’iminsi 40 uyu mugore apfuye.

Ati: “Abana batatu bavukiye rimwe babuze nyina mu gihe yababyaraga, nyuma na Papa wabo yitabye Imana nyuma y’iminsi 40 (ubugingo bwabo buruhukire mu mahoro)

Akomeza agira ati: “Aba bana bari kurerwa na nyirasenge n’umukobwa we, na bo bakaba ari abapfakazi.”

Asoza asabira uyu muryango wemeye kwakira aba bana umugisha. Ati: “Imana Ishoborabyose ihembe kandi ihe umugisha ababigizemo uruhare bose, kandi ihe uyu muryango ejo hazaza birenze ibyo bari biteze.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje; Ku myaka 58 yabyaye abana b’impanga nyuma yo kumara imyaka 18 ategereje

Rwanda: abakobwa bahonga abasore amafaranga kugirango babarongore bari mu marira