Umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe ya Rayon Sports ntabwo yemerewe gukinira iyi kipe bitewe n’itegeko rya FERWAFA riri kumugonga.
Hashize iminsi mike ikipe ya Rayon Sports isinyishije Rutahizamu Hertier Luvumbu amasezerano y’ameze 6 nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi.
Uyu mukinnyi nyuma yo gusinyira ikipe ya Rayon Sports, byatangiye bivugwa cyane ko uyu mukinnyi akomba gufasha iyi kipe mu buryo bwose iyi kipe ikeneye cyane ko ntawushidikanya k’ubushobozi bwe ariko igitangaje ni uko ashobora kudakinira Rayon Sports nyuma yitegeko ry’imyaka ririmo kumugonga.
Iri tegeko rishibora kugonga Luvumbu rivuga ko umukinnyi ufite imyaka 30 kuzamura akomoka hanze y’u Rwanda kugirango yandikwe muri FERWAFA, agomba kuba amaze imyaka nibura 2 amaze ahamagawe mu ikipe y’igihugu kandi uyu Hertier Luvumbu aheruka guhamagarwa 2017, mu ikipe y’igihugu ya DRC.
Ibi byateye abakunzi ba Rayon Sports ubwoba bwinshi cyane ko Hertier Luvumbu imyaka 30 yamaze kuyirenza dore ko yavutse 1992 urumva yaba imyaka irimo kurenga iby’iri tegeko rivuga rya FERWAFA, ibi bishobora kuba ibindi iyi kipe iraza gusaba iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru cyane ko na Jules Karangwa amaze kweza ko niba uyu mukinnyi arengeje iyi myaka ntabwo azandikwa.
Iki cyaba ari ikindi kibazo Ikipe ya Rayon Sports ihuye nacyo nyuma yo gusaba itakamba FERWAFA ko yabafasha ikongera umubare w’abakinnyi bakava Kuri 30 bagashyirwa kuri 33 nkuko byahise ubwo Shampiyona yakinwaga mu matsinda, ariko iki FERWAFA yacyamaganiye kure.