Binyuze kuri Instagram ya Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Bravan ikurikirwa n’abasaga ibihumbi 448 umuhanzi YB yibutse ndetse hanibutswa amwe mu magambo yavuze binyuze mu ndirimbo.
Abafite Instagram ya Yvan Bravan mu ntoki bagize bati:Iki cyumweru dutangiye,kuri uyu munsi adasanzwe twibuka twizihiza umuvandimwe YB,reka aya magambo meza yasize avuze tuyagire intero:ubutanye bugende bukomere burenge buhinduke ubuvandimwe,dushyire hamwe,dutabarane dufatane urunana ntawusigaye!
Burabyo busetsa u Rwanda,inkongi y’urukundo wadusizemo iracyagurumana.Uzahora mu mitima y’abawe iteka.Ayo ni amagambo yasizwe avuze na Yvan Bravan ndetse yongera kuzamura amarangamutima y’abamukundaga.