Abana bashegeshwa cyane no kuba baba bafite ibihaha byoroshye (bitarakomera), bahumeka cyane kurusha abakuru ndetse n’indeshyo yabo ituma imyuka iva mu modoka ibageraho byoroshye.
Abanyeshuri biga mu mujyi wa Kigali mu mashuri y’incuke n’abanza bari mu bafite ibyago byinshi byo gushegeshwa n’imyuka ihumanya ikirere cyane ituruka mu modoka z’ababyeyi babo n’izibajyana ku mashuri (bisi zishaje).
Ibi biri mu bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, Dr Kalisa Egide.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu mashuri yo muri Kigali mu gihe cy’umwaka, Dr Kalisa agaragaza uburyo imyuka iva mu binyabiziga by’ababyeyi bajyana abana ku ishuri na nimugoroba bagiye kubacyura.
Dr Kalisa avuga ko imodoka ihagaze ihinda itagenda, isohora imyotsi mibi yanduza ikirere kurusha iri kugenda.
Mu gitondo na nimugoroba usanga imodoka nyinshi ziparitse imbere y’amashuri y’abana ziri kwaka zisohora imyotsi myinshi nyuma ikinjira mu mashuri akaba ari wo mwuka abana birirwa bahumeka.
Yanagaragaje ko amashuri menshi yo muri Kigali usanga yegeranye n’imihanda minini inyuraho imodoka na za moto nyinshi kandi bikaba biri mu byongera ingano y’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y’abana.
Dr Egide Kalisa na bagenzi be bo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada, bagaragaje ko abana bato ku mashuri y’incuke n’abanza bahumeka imyotsi iva kuri izo modoka z’ababyeyi ingano yayo yikuba gatatu mu gitondo na nimugoroba iyo bajyanywe ku ishuri cyangwa bagiye kubafata.
Mu bushakashatsi bwabo bagaragaje ko ufashe ingano y’umwuka abana bahumeka mu ishuri, “wabigeranya no kunywa amasegereti arenga 600 ku mwaka”.
Imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka ku buzima bw’abana kuko ubushakashatsi bugaragaza ko bibasirwa n’indwara z’ubuhumekero, kanseri y’ibihaha, asima ndetse bishobora no kugabanya imitsindire yabo mu ishuri.