in

Bimwe mubyo umukunzi wa Anita Pendo yamukoreye mu kabyiniro

Umunyamakuru Anita Pendo ukorera RBA yavuze bimwe mu byo umusore bahoze bakundana (Ex we) yamukoze ubwo bari bari kumwe mu kabyiniro.

Nkuko Anita Pendo yabitangaje yavuze ko we n’uyu musore binjiranye mu kabyiniro gusa muri ako kabyiniro hari harimo umukobwa wahoze akundana n’uwo musore (Ex w’uwari umukunzi wa Anita). Ngo uwo mukobwa agikubita amaso uwo musore yahise aza kumugwamo, yaramuhobeye yanga kumurekura uko amuhobera ari nako arira cyane. Ubwo icyo gihe Anita yari yabibonye asa nk’uwitarura uwo musore asubira inyuma gahoro gusa akomeza kureba uko umukunzi we n’uwo mukobwa bahoberana ndetse umukobwa yakomeje kurira cyane. Anita byaramubabaje cyane kubona uwo mukobwa ahobera umukunzi we maze akarira cyane bituma agira amarangamutima yo kuvuga ko uwo mukobwa batagombaga kumusiga ameze uko yari ameze intimba ari yose. Byaje kurangira Anita n’umukunzi we batashye gusa bukeye bwaho Anita yahuye n’umukunzi we baraganira ndetse anamubaza ku by’uriya mukobwa bahoberanye akarira.

Umukunzi wa Anita yamubwiye ko uriya mukobwa bigeze gukundana (ni Ex we). Anita mu kubyumva yahise atangira gusubira inyuma mu rukundo rwe n’uwo musore nyuma yo gutekereza amarira umukobwa yari yaririye imbere ye ubwo yahoberaga umukunzi we.

Anita Pendo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yabyiniye bikomeye umutware we ,amuha igihembo gitangaje.

Ijambo rya mbere Shaddyboo yavuze nyuma yo kuva mu gihome