Kuri iyi tariki ya 12 Kanama nibwo umunyamakuru Shyaka Clever wamamaye mu makuru y’imikino yitabye Imana urupfu rutunguranye.
Nk’uko muri 2014, Didace Niyifasha, Umuyobozi wa Radio Inkoramutima umwe mu bakoranaga na Shyaka Claver, yavuze ko byari bigoranye kumenya ko Shyaka Claver agiye kwitaba Imana kuko uwo munsi yari avuye mu ncamake za mu gitondo.
Yagize ati“ Hari mu gitondo amaze gukora incamake z’amakuru ya mu gitondo, yicara muri News Room (Inzu itegurirwamo amakuru), nyuma aza kuvuga ko yumva atameze neza, ko yumva afite umunaniro, agakeka ko ari uko yaraye aryamye nabi. Yahise akuramo inkweto, yicara hasi ararambya, nyuma aza kuvuga ko yumva mu gatuza hamurya. Kuva ubwo yatangiye kuremba, bamujyana kwa Nyirinkwaya ibitaro bya La Croix du Sud, apfira mu marembo.”
Yakomeje avuga ko Shyaka Claver yari afite imishinga myinshi irimo gukorera ibiganiro mu baturage, kujya bakora ibiganiro bya siporo bicukumbuye nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Super Sports, RFI zibikora cyane ko yatabarutse nyuma y’iminsi mike avuye muri Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi.
Shyaka Claver ni we munyamakuru wazanye gahunda yo gukora ibiganiro bya siporo buri munsi, ni mu gihe hari hamenyerewe Urubuga rw’Imikino rwa Radio Rwanda rwo ku wa Gatandatu. Ni na we munyamakuru wa mbere wabashije kuba yakora ikiganiro cya siporo ari wenyine isaha yose, ikiganiro cye cya siiporo kuri Radio10 cyatangiraga saa 12h-13h.
Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki ya 23 Ukwakira 1978. Ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.
Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.