Ni byinshi byagiye bigaragara bituma bamwe mu bakundana bacana inyuma, bimwe muri ibyo twavugamo ibi bikurikira:
1.Ibishuko
Guca inyuma akenshi bishobora kutava ku mukunzi wawe ahubwo ushobora gusanga afite nk’undi muntu ku ruhande umushukisha ibintu bitandukanye.Iyo rero umukunzi wawe w’umusore afite umukobwa kuruhande umushukisha kuryamana cyane ko abasore batazi kwifata kuri iyo ngingo bashiduka baguye mu mutego wo guca inyuma abakobwa bakunda.
2.Kuba nta rukundo asanzwe yigirira
Iki ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange kuko usanga abakobwa b’iki gihe batakigira urukundo nyarwo. Ahura n’umuntu bakemeranya gukundana ejo yahura n’undi nawe akamwemerera urukundo. Benshi rero ntibaba banibuka ko bafite abakunzi ahanini kubera ikibazo cy’urukundo rwabaye ruke muri bo.
3.Agahararo
Bamwe mu bakobwa batendeka abahungu kubera guharara cyane kuko ashobora kuba akundana n’umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana na we kandi wa wundi ntamuhakanire ko batakiri kumwe ahubwo agakomeza akamubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza. Usanga abakobwa bakora mwene ibi baba bahuzagurika mu byo bakora byose.
4.Gushaka ibya mirenge (ibintu n’amafaranga)
Abenshi hari igihe baba bafite abakunzi ariko ugasanga batanyurwa n’ibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande.
Ibyo rero barabikora kandi akaguma akakubwira ko mukiri kumwe kugira ngo nawe ukomeze umumenyere ibyo usanzwe umuha kandi na wa wundi akamukomeza.
5.Kurambirwa
Hari igihe kigera umukunzi wawe akakurambirwa yaba ari umukobwa cyangwa umusore gusa ntabikwerurire ko yakurambiwe ahubwo agahitamo kuba yajya mu bandi bo ku ruhande bityo agatangira kuguca inyuma.