Muri ya gahunda yo kubagezaho inkuru zidasanzwe kuri uyu munsi twashatse kubakorera icyegeranyo cy’ibihe bitandukanye byaranze urukundo rwa Clement na Knowless.
Urukundo rwa Clément na Knowless rwatangiye kunugwagwa kuva mu myaka ya kera ahagana muri 2015 gusa aba bombi nta numwe wari warigeze yerura ko ari mu rukundo na mugenzi we kugeza ku ya 08 Kanama 2016 ubwo aba bombi basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Ni kenshi Clément na Knowless bagiye bagaragara barimo kugirana ibihe byiza bari ahantu hatandukanye.
Twifuje kubakusanyiriza amwe mu mafoto yo mu bihe bitandukanye yaranze urukundo rwa Clément na Knowless. Ayo twabahitiyemo ni aya akurikira:

