Dr Kanimba Vincent wari umaze imyaka irenga 3 afashwe n’uburwayi bwo gutitira umubiri wose buzwi nka “Parkinson”, arashimira Imana ko yakize ndetse akaba yiteguye no gusubira mu kazi.
Muri Mata 2023 ni bwo mu buryo bugoranye yabwiye ISIMBI ko yakoze ubushakashatsi asanga hari ibitaro bimwe byamuvura biri muri Mexico, gusa nk’umuntu wari umaze igihe yivuze imitungo yari yarahatsikiriye nta bushobozi yari afite bwo kwijyanayo cyane ko byasabaga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuryango mugari w’Abanyarwanda ndetse na Leta y’u Rwanda baje kumufasha abona amafaranga ajya kwivuza ariko ntiyajya muri Mexico.
Hari amasezerano y’imikoranire (Memorandum Of Understanding) ibihugu biba bifitanye, u Rwanda rero rwahisemo kumwohereza mu Buhinde aho bamushakiye ibitaro byiza ndetse n’umuganga mwiza uzamukurikirana. Yivurije mu bitaro bya Manipal biri mu Mujyi Bangalore.
Dore amwe mu mafoto y’ibyo bitaro