Bimenye hakiri kare utazihekura uvuga ngo sinamenye: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyagize icyo kivuga ku muti w’abana uherutse kwica abarenga 12
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda nyuma y’impungenge zagaragajwe biturutse ku muti ukekwaho kwica abana muri Cameroun.
Iri tangazo rigaragaza ko Rwanda FDA yakiriye amakuru avuga ko umuti w’inkorora ukorwa n’Uruganda FRAKEN rwo mu Buhinde ukekwaho kuba warateje impfu z’abana 12 muri Cameroun.
Uyu muti w’inkorora witwa NATURCOLD (Paracetamol, Phenylephrine Chlorhydrate na Chlorpheniramine Maleate Syrup) ufite nimero iwuranga ya E22053, wakozwe muri Werurwe2022, ukaba uzarangira muri Gashyantare 2025.
Yagaragaje ko amakuru yerekana ko abana uwo muti wagizeho ingaruka babanzaga kugira ibibazo by’impyiko bigakurikirwa n’urupfu nyuma yo kuwukoresha.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Emile Bienvenue, rigaragaza ko iki kigo cyakoze igenzura rigaragaza ko uwo muti utigeze winjira mu gihugu.
Ivomo:IGIHE