in

Bikomeje kwanga: Kwizera Olivier ntiyahiriwe n’urugendo yagiyemo rw’akazi

Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier Olivier ntabwo yahiriwe muri Saudi Arabia kuko ikipe ye ya Al-Kawkab yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

Shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Saudi Arabia yasojwe kuwa 7 Mata 2023 aho Al-Kawkab ya Kwizera Olivier yasoje iri ku mwanya wa Kane.

Ubundi iki cyiciro gikinwa n’amakipe 32 agabanyijemo amatsinda 2 aho buri tsinda riba rigizwe n’amakipe 16.

Amakipe 3 niyo azamuka mu cyiciro cya mbere. Ikipe ya mbere muri buri tsinda ihita izamuka maze iya kabiri mu itsinda rya mbere igahura n’iya kabiri mu itsinda rya 2 bagakina imikino ibiri itsinze ikazamuka mu cyiciro cya kabiri.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Petert
1 year ago

Ubuxe ibi bivuziki?

Amakuru agezweho: Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwamaze guhamagaza Moses Turahirwa ngo yisobanure ku cyaha gikomeye cyane akurikiranyweho

Yamuvugirije induru: Umunyarwenya Clapton Kibonke yavugirije induru umuntu wibye ubwiherero(video)