Bikomeje kuba amayobera ku ntama zimaze hafi ibyumweru bibiri zizenguruka ahantu hamwe mu buryo bw’ikiziga zitaruhuka.
Hifashishijwe ibyuma bifata amashusho hagamijwe umutekano mu rwuri ruri mu Majyaruguru y’u Bushinwa,
byagaragaje umukumbi w’intama umaze iminsi igera kuri 12 uzenguruka ahantu hamwe mu buryo bw’uruziga nk’uko inshinge z’isaha zizenguruka zibara ibihe.
Amashusho y’izi ntama yashyizwe ahabona ku wa Gatatu w’iki cyumweru binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikinyamakuru People’s Daily cyandikirwa mu Bushinwa.
Nyirazo yavuze ko iyo myitwarire imeze nk’akarasisi yatangijwe n’intama nke ariko nyuma biza kurangira n’izindi zose ziyobotse.
Bamwe mu babonye imyitwarire y’izi ntama, bavuze ko zishobora kuba zabitewe n’indwara iterwa na bactérie yitwa ‘listériose’ isanzwe izwi ku izina ry’indwara y’uruziga.
Ubushakashatsi bumwe na bumwe buvuga ko inyamaswa zanduye ubu burwayi, zigaragara nk’izihebye zidafite amajyo, zimwe zigatangira kwigungira mu nguni cyangwa zikiyegamiza ku biti bihagaze n’ibikuta, kugeza ubwo zitangira kuzenguruka zigendera mu ruhande rwafashwe n’iyo ndwara.
Ubusanzwe amakuru ahari avuga ko mu gihe itungo rifashwe n’iyi ndwara rihita ripfa mu gihe cy’amasaha kuva kuri 24 kugeza kuri 48 ritangiye kugaragaza ibimenyetso, icyakora izi zo zikaba zimaze hafi ibyumweru bibiri zitanagaragaza ko zirwaye.
Nibitangaza pe
Momo 0780313708
Namayibera kbsa