Tariki 28 Ugushyingo 1981 nibwo mu karere ka Nyaruguru, Bikira Mariya Nyina wa Jambo yabonekeyeyo.
Ku munsi w’ejo tariki ya 23 Ugushyingo nibwo imyaka izaba ibaye 42 iryo yerekwa ribaye.
Ahagana Saa 12:35 z’amanywa yo ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 1981, nibwo Umubyeyi Bikira Mariya yahamagaye uwari umwana w’umukobwa wigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru.‘
Bikira Mariya’ waje mu ishusho yera, ntabwo yigeze ahamagara mu izina uwo mwana wari mu kigero cy’imyaka 16, yari umunyeshuri mu mwaka wa mbere, nibwo yari akigera kuri iryo shuri kuko yari yaje gutangira amasomo ye mu mashuri yisumbuye atinze.
Abanyeshuri bari ku meza bari kurya ibya saa Sita, uwo mubyeyi Bikira Mariya yahamagaye umwana witwa ,Alphonsine Mumureke, amubwira ati ‘Mwana wanjye’, undi aramubaza ati ‘uri nde’? aramusubiza ati ‘Ndi Nyira wa Jambo’.
Ibyabaye kuri Mumureke abantu barimo abo biganaga ntabwo babyemeye yewe n’abandi bantu , dore ko bamwe bavugaga ko ari iby’iwabo byamufashe cyane ko yavukaga i Kibungo aho bari bazwiho kugendera ku ‘Gataro’.
Mumureke yarongeye arabonekerwa, buracya arongera arabonekerwwa, kugeza ubwo abana biganaga bamuhinduye ‘ni ayo’, agera ubwo abwira ‘Bikira Mariya’ ati ‘wabonekeye undi’ , aza kubonekera Mukamazimpaka Nathalie- icyo gihe hari tariki 12 Mutarama 1982.
Kuri Mukamazimpaka, abantu bashatse kubyemera kubera ko bari bazi ko ari umuntu ukunda gusenga, yewe utaranasaragurikaga, gusa hari abanze kubyemera bavuga ko n’abasanzwe basenga bagezwemo.