in

Bijoux n’umugabo we Lionel Sentore baracyari ingaragu ntabwo basezeranye

Umukinnyi wa filime Munezero Aline wamamaye nka Bijoux na Sentore Lionel bashakanye mu ntangiriro z’uyu mwaka baracyari ingaragu mu mategeko.

Bijoux na Sentore bashakanye nk’umugabo n’umugore imbere y’Imana gusa ariko ntabwo bigeze bajya imbere y’amategeko ngo bahamye ko bameranyijweho kubana.

Ubundi umuntu aba ari ingaragu mu mategeko igihe cyose atari yasezerana n’undi muntu imbere y’amategeko. Rero kuri Bijoux na Sentore baracyari ingaragu kuko irangamimerere ryabo ritahindutse.

Bijoux yambitswe impeta y’urukundo na Sentore mu mpera z’umwaka ushize, nyuma yaho Bijoux yari amaze gutanga impeta yahawe na Abijuru Benjamin mu gihe Sentore we yari amaze gusubizwa impeta na Mahoro Anisie.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Bijoux na Sentore bakoze imahango y’ubukwe igizwe no gusaba no Gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Kugeza ubu Bijoux yasibye amafoto yose y’ubukwe mu gihe Sentore we yasibye amafaranga y’ubukwe ari kumwe na Bijoux agasigaza aho ari wenyine. Ibyo bikaba ari bimwe mu bishingirwaho bavuga ko aba bombi batandukanye.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo The Queen yishongoye kuri Clarisse Karasira wanze gukurikira ibishashagirana mu bukumi bwe

Semuhungu yagaragaye abyinisha umubyimba mu ikanzu ikurura abatari bake (video)