Bihagarike vuba na bwangu: Niba uziko ukunda kurya ibiryo ubisomeza amazi bihagarike mbere y’uko uhura nibibazo bikomeye
Mu mico y’abantu batandukanye usanga hari abamenyereye kurya ndetse n’iruhande rwabo hateretse amazi bari kurya banasoma ku mazi.
Gusa ibi si byiza habe na gato kuko ubushakashatsi bugaragaza ko ibi byongera ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandukanye zirimo kurwara amara igifu ndetse nibindi biba biturutse ku kunaniza igifu.
Ubundi Abantu benshi bakunze kunywa amazi babyutse,bityo bakirirwa bameze neza,n’igihe bafata andi mafunguro ntibahure n’ikibazo cy’umwuma ku buryo bifuza kunywa barya kuko amazi baba banyweye kare aragenda akoroshya mu nda ndetse akabobeza no mu mihogo.
Indwara ya mbere iva mu kuvanga iribwa n’ibinyobwa munda,ni igifu.Igifu iyo gihuye n’ikibazo cyo gutya ibiryo bivanze n’amazi gitangira kwangirika ndetse kikaba cyarwara.
Indiantimes.com itangaza ko kwimenyereza ibiryo birimo umuntu mwinshi ukabije nabyo bitera inyota idasanzwe,umuntu akaba yakenera kunywa amazi cyangwa ibindi ari kurya.Ni byiza gushyira umunyu uringaniye mu biryo,ndetse bamwe bakunze kuwurya ari mubisi bakabyirinda,kuko uretse no kuba ubatera inyota wica n’umwijima.
Ibyibanze ni uko uba ugomba kwimenyereza kurya mbere cg ukanywa mbere aho kugira ngo ubikorere icyarimwe.