in

Bigishaga abana ku mugoroba babasambanya none batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri bo mu turere twa Rubavu na Karongi, bakurikiranyweho gusambanya abana bato basanzwe bigisha amasomo ya nimugoroba ‘Cour du Soir’.

Ibi byabaye ku wa 30 Mata 2022, nibwo bwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Umubano II mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.

Inkuru ivuga ko uyu mwarimu yajyaga akunda gusoma uwo mwana, akanamukoza intoki mu gitsina ndetse ko yabikoze mu bihe bitandukanye yigisha uwo mwana.

Uyu mwarimu utavuzwe amazina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje.

Undi mwarimu RIB yafunze ku ya 30 Mata, ni uwigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Jean Bosco de Shangi mu Karere ka Nyamasheke, aho we akurikiranyweho gusambanya abana batatu bafite imyaka 9 yigishaga ‘Cour du Soir’.

Uyu mwarimu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi, bivugwa ko yajyaga ashyira intoki ze mu gitsina cy’abo bana ababwira ko ari kubakorera isuku.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14, igifungo kiba icya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa Cyangwe yongeye kuvuga andi magambo akomeye kuri Rocky Kimomo (video)

Happiness ikomeje kuvuza ubuhuha, gereza barayinjiramo amanywa n’ijoro