in

Bigirimana Abedi agiye kuba umukinnyi wa 3 uhembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Rayon Sports, menya abari imbere ye

Bigirimana Abedi agiye kuba umukinnyi wa 3 uhembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Rayon Sports, menya abari imbere ye

Rutahizamu ukomeye mu gihugu cy’u Burundi wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, Bigirimana Abedi agiye kuba umukinnyi wa 3 uhembwa menshi mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumara kurangizanya n’iyi kipe.

Hashize igihe kitari gito ikipe ya Rayon Sports iganira na rutahizamu Bigirimana Abedi ariko bamara kumvikana hakazamo ikibazo cy’abamuhagarariye (Agent) bikongera bikanga ariko amakuru ahari ni uko yamaze kumvikana na Rayon Sports Kandi ku munsi w’ejo araba ari hano mu Rwanda gusinya amasezerano.

YEGOB twamenye ko impamvu uyu mukinnyi yemewe gusinyira Rayon Sports ari amafaranga yahawe. Biravugwa ko Bigirimana Abedi yahawe Million 30 z’amanyarwanda ndetse akajya ahabwa Milliyoni 1 n’ibihumbi 400. Ibi bigiye gutuma uyu mukinnyi aba umukinnyi wa 3 uhembwa menshi nyuma ya Youseff Rharb ndetse na Jonathan Ifunga Ifaso.

Ubundi aba bayoboye abandi guhembwa menshi hano muri Rayon Sports ni uko babonwamo ubushobozi bukomeye. Jonathan Ifunga Ifaso niwe uzajya afata menshi kuko azajya ahembwa Milliyoni 2 n’ibihumbi 800 naho Youseff Rharb we azajya ahembwa Milliyoni 2 hakiyongeraho Abedi uzajya afata Milliyoni 1 n’ibihumbi 400.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nateye imbere pe!” Umunyamakuru wa RBA yivuze imyato nyuma y’uko umukobwa we w’imfura yasoje amashuri y’incuke bakamwambika imyambaro se yambaye bwa mbere asoje kaminuza (AMAFOTO)

Nawe yamuvunnye: Andy Bumuntu yifotoje mu buryo butamenyerewe yibazwaho byinshi -IFOTO