Mu minsi mike ishije, umwe mu bakoresha Twitter wiyise Urinde Wiyemera yanditse kuri urwo rubuga yibaza ati “Wari uzi ko ufite amafaranga nk’aya (yerekanaga ifoto yahiye) agashya cyangwa akaribwa n’imbeba ushobora kujyana ayasigaye muri banki bakaguha andi angana nk’aya aho kuyajugunya!”
Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) yahise imusubiza imubwira ko mu gihe umuntu agize impanuka amafaranga ye (inoti cyangwa ibiceri) agashya, yegeranya ibice byasigaye akabijyana kuri Banki Nkuru y’u Rwanda hamwe n’urupapuro rutangwa na Polisi y’Igihugu rwemeza iby’iyo mpanuka.
BNR iti “Banki Nkuru y’u Rwanda isuzuma buri noti; iyo igice cyasigaye kirengeje 50% by’inoti yose ahabwa inoti nzima yuzuye isimbura iyahiye naho iyo igice kiri munsi ya 50% ntacyo asubizwa.”
BNR ikomeza ivuga ko ibyo ari kimwe n’iyo amafaranga yariwe n’imbeba, yacitse cyangwa yaguye mu mazi na bwo ngo BNR iha nyirayo ayasimbura ariko habanje gusuzumwa buri noti icyakora icyo gihe nta rupapuro rwa Polisi y’Igihugu rusabwa.
Gusa ariko iyo amafaranga bigaragaye ko yononwe ku bushake uwabikoze aho gushumbushwa arahanwa nk’uko biteganywa n’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wese ku bw’inabi wonona amafaranga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari umunsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atatu.”