Nyuma y’uko abahanzi Nyarwanda, Ariel Wayz na Juno Kizigenza batangaje ko basubitse ibitaramo bagombaga gukorera i Burayi, icyagombaga kubera i Brussels mu Bubiligi basimbujwe Double Jay na Kirikou.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abahanzi Nyarwanda, Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangaje ko ibitaramo bizenguruka u Burayi “Home Away From Home Tour” bagombaga gukora guhera muri uku kwezi babyigije inyuma, amatariki mashya bakazayatangaza vuba.
By’umwihariko byari biteganyijwe ko tariki ya 4 Ugushyingo bagombaga gutaramira mu Bubiligi mu Mujyi wa Brussels.
Nyuma yo kutajyayo, iyi tariki ya 4 Ugushyingo abatuye muri uyu Mujyi bakaba bazataramirwa n’abahanzi babiri b’Abarundi, Double Jay ndetse na Kirikou.
Bakaba n’ubundi bazajyayo binyuze muri “Fusion Events” yateguraga ibitaramo bya Juno na Wayz.