in

Bidasubirwaho umutoza Carlos Ferrer yahinduye Kapiteni w’Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer yamaze gufata icyemezo cyo guhindura Kapiteni aho Niyonzima Haruna atazongera kwambara igitambaro cy’Ubukapiteni, myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ akaba ari we uhabwa amahirwe menshi yo kumusimbura.

Hari hashize igihe kinini Niyonzima Haruna ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ariko ntabwo azongera kwambara igitambaro, kuko umutoza yamaze kumenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ko Imanishimwe ‘Emmanuel’ ari we ugomba kuba Kapiteni mushya kuva muri Werurwe 2023.

Uyu myugariro w’ibumoso wakoze amateka atazibagirana muri Rayon Sports na APR FC azaba ari Kapiteni w’Amavubi aho azaba yungirijwe na Raphael York usanzwe ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.

Impamvu nyamukuru yatumye umutoza Carlos Alos Ferrer ahitamo guha igitambaro cy’Ubukapiteni Imanishimwe Emmanuel akuzungirizwa na Raphael York, ni uko Carlos Alos Ferrer yabonye ko ari bo bakinnyi bari mu bihe byiza kandi akaba abitezeho umusaruro ushimishije w’igihe kirekire.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda, kuri ubu akaba ari mu ikipe ya AS FAR Rabat yo muri Morocco aho ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umuhanzi Kevin Kade ari gukandakanda amabuno y’inkumi imuryamyeho akomeje guteza sakwe(Videwo)

Diamond platnumz yahaye impano umukobwa we ya terefone abakobwa ba Kigali bahora bifuza (Videwo)