in

Bidasubirwaho Rayon Sports yemeje abakinnyi 2 igomba kwirukana muri uku kwezi kwa mbere

Ikipe ya Rayon Sports bidasubirwaho yamaze kwemeza ko itazakomezanya na Boubacar Traoré ndetse na Ramadhan Kabwili umuzamu ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugaragaza kutitwara neza muri iyi mikino y’igice cya mbere cya Shampiyona cyirangiye, igiye gukora impinduka zikomeye mu bakinnyi b’iyi kipe yabonye batitwaye neza uko babyifuzaga ubwo babaguraga kugirango badakomeza kubatakazaho byinshi kandi ntacyo barimo kubamarira.

Iyi kipe mu kugabanya aba bakinnyi yaguza b’abanyamahanga, amakuru twamenye kandi yizewe ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko butazakomezanya n’umunya- Mali Boubacar Traoré wazanwe kugirango ajye ataha izamu ndetse na Ramadhan Kabwili umuzamu w’umunya-Tanzania utaragize ikintu na kimwe afasha Rayon Sports kandi yari yagizwe igitangaza.

Ikipe ya Rayon Sports byanavugwaga ko ishobora gutandukana na Moussa Camara ariko uyu mugabo ashobora kutagenda bitewe nuko ikipe ya Rayon Sports itegetswe kugura abakinnyi 2  kubera ko mu Rwanda abakinnyi bemewe muri FERWAFA ni 30 kandi iyi kipe irabura abakinnyi 2 gusa, bivuze ko uyu rutahizamu yazakenerwa muri iyi phase retour bishobora gutuma adatandukana nayo nubwo afitanye ibibaza na Haringingo Francis.

Iyi kipe ku munsi wejo yakiriye umukinnyi wa mbere izakoresha muri iyi mikino igiye kuza ukomoka mu gihugu cya DRC witwa Hertier Luvumbu Nzinga wanakinnye muri iyi kipe muri sezo 2020/2021. Uyu musore agera mu Rwanda yatangaje ko agiye gufasha cyane ikipe ya Rayon Sports akongera akayizamura ikagera ku rundi rwego.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Andi mafoto yafatiwe mu birori umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yambikiwemo impeta

Inama ikomeye ya Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye kuri Haringingo Francis