in

Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ishaka abakinnyi bagomba kuyifasha cyane abakina bataha izamu, ibyo yabiregeje amaso ahubwo ubu igiye gusinyisha Nshimiyimana Ismael Pitchou ukinira Kiyovu Sports.

Guhera mu kwezi k’ugushyingo umwaka ushize wa 2022, ikipe ya Rayon Sports yatangiye kuvugana na Nshimiyimana Ismael Pitchou ukina mu kibuga hagati ariko iki iyi kipe yagikoze rwihishwa kugirango ikipe arimo ya Kiyovu Sports afitiye amasezerano itangira icyo ikora kugirango hazemo agatotsi.

Amakuru YEGOB ikesha Radio 1 avuga ko uyu munsi nibwo ikipe ya Rayon Sports igomba gusinyana amasezerano na Pitchou y’imyaka 2 agahabwa Milliyoni 18, ariko kubera ko atarahita akinira iyi kipe muri iyi mikino yo kwishyura araba ahawe Milliyoni 8 andi akazayahabwa mu kwezi kwa Kamena 2023, ubwo azaba atangiye gukinira iyi kipe ya Rayon Sports.

Nshimiyimana Ismael Pitchou yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Kiyovu cyane ko asigaje igihe kingana n’amezi atarenga 5 kugirango abe abaye umukinnyi wigenga. Biravugwa ko impamvu Pitchou yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ngo ni uko ashaka gukomeza kuzamura igikundiro cye hano mu Rwanda kandi n’ahandi yabibona usibye muri Rayon Sports ikaba yanamufasha kubona ikipe hanze y’u Rwanda.

Ikibazo gikomeje kwibazwa ni ese ikipe ya Kiyovu Sports nimara kumenya ko Pitchou yamaze gusinya muri mucyeba izakomeza kumukinisha sibitere ikibazo, gusa ntawuzi uko biraza kugenda ariko ikiriho ni uko bishobora kuba nkibyabaye mu mwaka ushize ubwo umuyobozi wa Kiyovu Sports yasinyishaga abakinnyi 2 bakomotse muri Sudan bigatuma babura igikombe cya Shampiyona.

Reka dutegereze niba Nshimiyimana Ismael Pitchou araza gusinyira ikipe ya Rayon Sports, gusa biri kuvugwa ko uyu musore amafaranga yamaze kuyabona ntagihindutse agomba gusinya uko byagenda kose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
1 year ago

Yewe bose ni abaza bakaduhombera

Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Umutoza x umushaka haringingo ko atari buhatindw arirukanwa

John Jordan
John Jordan
1 year ago

Ariko wowe wanditse iyi nkuru ni wowe watanze ayo mafranga !!! Icyakora mutanditse kuri Rayon sport murabizi ko inkuru zanyu zitasomwa. Ariko muge mugerageza kwandika ibyo mwari muhagaze ho !!

Imodoka ifite ibirango bya Congo yagonze umuntu arapfa abari bayirimo bakora igikorwa kigayitse cy’ubunyamanswa cyababaje benshi 

Umunyamakuru Reagan Rugaju yaraye asekeje abantu mu gitaramo cy’urwenya imbavu zirahindukira (Amafoto)